UMWANZURO UKOMEYE WATOWE NA SENA MURI LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
- Me Venant Nkurunziza
- May 26
- 2 min read
UMWANZURO WA SENA
UMWANZURO WA SENA 34 WATOWE NA SENA KUWA 18 WERURWE 2025
(Na Senateri Roberts. Deeds, Taylor, Bartlett, Rucker, Fuller, Smith (Bwana Perezida), Woodrum, Hamilton, Morris, Charnock, na Willis)
Kugaragaza ko dushyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mugihe, Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagabweho ibitero simusiga bikozwe n'imitwe y'inyeshyamba zitwaje intwaro zibumbiye mu mutwe wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame, ibyo bikaba bigomba guhita bihagarikwa murwego rwo kurengera abasivili bakomeje kwibasirwa nizo nyeshyamba zishyigikiwe n'u Rwanda; ikindi
MUGIHE, Abenegihugu ba Virginie y’Iburengerazuba, bakunda ubwisanzure n'ubwigenge, bifatanije n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; ikindi,
Mu gihe, amahano yuy'umutwe w’inyeshyamba za M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, harimo nayo kwica abakristu bagera ku 6.000 uhereye muw'2017 zibifashijwemo n'umutwe w'ibyihebe uharanira leta ya kisilamu muri Afurika yo hagati: ikindi
Mu gihe, Leta zunze ubumwe z’Amerika zigomba gutanga inkunga y' ubutabazi bwihuse n’ubuhungiro ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; ikindi
Mugihe, Abenegihugu ba Virginie y’Iburengerazuba babishaka kandi babishoboye, ndetse biteguye kutanga umusanzu wabo muri iki kibazo cy'akaga kibasiye inyokomuntu ndetse no gutoteza abakristu, bikwiye kumvwa, bikaba gutyo
Byemejwe na Sena:
Ko Sena igaragaje ko ishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n'abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; kandi, bityo
TWONGEYE KWANZURA. Ko Sena iri kumwe mu buryo budasubirwaho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kandi isaba ko bahita bahagarika imirwano byihuse, bagakura ingabo zose za M23 ndetse niz’u Rwanda ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; kandi, bibe bityo
Twongeye kwanzura. Ko Sena isaba ko abagize uruhare mu byaha byose byibasiye inyokomuntu. harimo n'ibyaha bya genocide, ibyaha by'intambara, ndetse n'ubundi bugizi bwa nabi bwose, bagomba gukurikiranwa bakabiryozwa, kandi, bibe bityo.
TWONGEYE KWANZURA. Ko Umwanditsi ategetswe guhita yoherereza Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika kopi y’iki cyemezo, Umuyobozi wa Sena y’Amerika, Perezida w’umutwe w’abadepite bo muri Amerika, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, hamwe n’intumwa za kongere ya Virginie y’Uburengerazuba.
Bishyizweho umukono wacu na Kashe ya SENA ya VIRGINIYA YIZA Y'UBURENGERAZUBA, kuri uyu wa 18 Werurwe, 2025.
Randy & Smith
Perezida wa Sena, Liyetona Guverineri
Lee Cassis
Umwanditsi wa Sena
Comments