top of page

IBARUWA Y'ABANYAMURENGE





ISHYIRAHAMWE MPUZAMAHANGA RY'ABANYAMURENGE (UNION INTERNATIONALE DE BANYAMURENGE


KU BIHUGU N'AMAHANGA BIREBA,



Dayton, TARIKI ya 5 Werurwe 2025


IMPAMVU: Gutabaza ibihugu n'amahanga guhangana n'uruhare rw’u Rwanda rukomeje kwijandika mu bikorwa bya kinyamanswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo


Ba nyakubahwa,


Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Banyamulenge tubandikiye iyi baruwa ifunguye kugira ngo tubatabaze kubera ibikomeje gukorerwa mu nce za KIVU y'Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Mu gihe guverinoma y'u Rwanda ikomeje kubeshya ko irengera umuryango wacu, mu byukuri, ni yo nyirabayazana w'ihohoterwa n'akarengane byibasiye ako karere imyaka myinshi.


Kuva mu 2016, u Rwanda, ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame, rwateguye gahunda ihamye yo guhungabanya umutekano mu karere kugira ngo babone uko basahura umutungo kamere wa DRC. Ibyo babashije kubigeraho barema imitwe y'abanyamahanga yitwaje intwaro nka Red Tabara, iyobowe n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse no gutera inkunga imitwe yitwara gisirikare yitwa "Maï-Maï", Kigali yakomeje gukwiza iterabwoba no kugaba ibitero mu midugudu inyuranye ya Banyamulenge nkuko binagaragazwa mu myanzuro (S / 2024/432, yatangajwe mu 2024).


Vuba aha, imiryango ivuga ko iharanira amahoro, nka ISOKO, n’ishyirahamwe AMAHORO, bakoze imyigaragambyo babisabwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Birazwi Umuryango Isoko igizwe n'abanyamuryango bakoreshwa na Kigali, cyane cyane nka Willy Manzi, warutuye muri Kanada muri iyi minsi wagizwe visi guverineri wa GOMA n’umutwe w’inyeshyamba za M23. Hagati aho, Ishyirahamwe AMAHORO rivugako riharanira Amahoro ryakusanyije inkunga nyinshi y'amadorari y’Amerika yo gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nka Twirwaneho / AFC, aho Dr. Kaniki Freddy, umunyamurenge w'umunyamerika, ariwe ukora nk'umuhuzabikorwa wungirije muri ibyo bikorwa.



None nigute abaturage bava mubihugu bizwi nka Amerika na Kanada bivuga bivuga ko bikomeye mu kugendera kuri demokarasi n'amategeko bashobora kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano n'uburenganzira bwa muntu kandi ntibabihanirwe?


Turashimira byimazeyo ibikorwa by'umuryango mpuzamahanga, byumwihariko Umuryango w’abibumbye binyuze mu mwanzuro 2773 (mu 2025), tugashimira na guverinoma za Kanada, Ubudage, Ubwongereza, Amerika, n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, bimaze gufatira u Rwanda ibihano. Icyakora, twizera tudashidikanya ko niba Kigali ikomeje kuvogera ubusugire bwa DRC no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu, hazakenerwa gukorehwa izindi mbaraga no kongera ingamba.


Turasaba abayobozi mpuzamahanga babishinzwe gushimangira ibihano byafatiwe u Rwanda bigashyirwa mubikorwa, gutekereza kuzindi ngamba zikakaye mu bubanyi n'amahanga zashyira urwanda mu kato. No kohereza indorerezi mpuzamahanga kugira ngo bakore iperereza ku byaha by’ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu mu nce za Kivu y'Amajyepfo. Gusa amahoro n'umutekano mu karere bizagerwaho hashakwa igisubizo gihamye kandi hagafatwa ingamba mu kugenzura ko byubahirijwe.


Tubijeje ko muramutse mukeneye andi makuru yinyongera turahari, kandi dutegereje ko hagira igikorwa muburyo bwihuse.


Banyakubahwa, twizeye ko mwakiriye neza ubu butumwa tubagejejeho.


Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Banyamulenge


Byashizweho umukono na


M. Willy S. Kiyana


Perezida


Dayton, OH 45459

+1 (2020 940-4751



BIMENYESHEJWE:


Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika y’Uburundi, Inzu Ntare, Bujumbura, Uburundi


Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Palais de la Nation, Kinshasa, DRC


Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Inzu ya Leta, Dodoma, Tanzaniya


Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika ya Kenya, Inzu ya Leta, Nairobi, Kenya


Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika ya Uganda, Inzu ya Leta, Kampala, Uganda


Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Umudugudu Urugwiro, Kigali, u Rwanda


Nyakubahwa, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, New York, Amerika


Nyakubahwa, Perezida wa Komisiyo y’Uburayi, Berlaymont, Bruxelles, Ububiligi


Nyakubahwa, Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Addis Ababa, Etiyopiya


Nyakubahwa, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), Arusha, Tanzaniya


Nyakubahwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’iterambere ry’Afurika Y'AMAJYEPFO (SADC), Gaborone, Botswana


Dayton, OH 45459


+1 (2020 940-4751





 
 
 

Comments


bottom of page