AMATEGEKO 10 Y'ABAHUTU
- Me Venant Nkurunziza
- Aug 10, 2024
- 1 min read
Izi nyigisho z'uruhererekane zitegurwa muburyo bwa 3D animation igezweho zikazajya zitambuka kuri GITERA TV, mu rurimi rwacu gakondo kuko zigamije kwigisha uburyo bwo kurwanya igitugu. Twigisha amateka n'amategeko twaheraho duhangana n'umunyagitugu n'abantu be. Ingero nziza zo kwifashisha twagenderaho zivomwa mbere na mbere hano iwacu no muri Africa yose ku ntwari zitangiye Rubanda zikayikura mu mwijima cg ku ingoyi y'ubuhacye, ubucakara na gikolonize. Kwibutsa ibikorwa by'indashyikirwa n'inzira z'umwimerere zahanzwe n'izo ntwari zatubanjirije.❤ Bityo izo nzira, natwe zikaba zatubera urumuri n' icyitegererezo mu guhangana no guhangamura igitugu n'akarengane turimo muri ibi bihe. Niyo mpamvu duhamagarira buri munyarwanda kudukurikira no kubana natwe umunsi ku wundi hano kuri GITERA TV kugirango hatazagira ubura kuri wa munsi w'ibikorwa. kugirango uyumushinga mwiza uzagende neza, bityo twibyaremo abasore n'inkumi, abagabo n'abategarugore,...biyemeza gutangira no kwitangira Rubanda ibitekerezo byawe birakenewe. Uru rugamba ni urwanjye nawe, twese hamwe tuzatsinda. Kuri GITERA TV tura bakunda.🤗❤😍✊🏾✊🏾✊🏾
Comments