UBUHANUZI BWA NSABAGASANI DOMINIC
- Me Venant Nkurunziza
- May 26
- 7 min read
PAUL KAGAME NGO AGIYE KWICWA N'UMUNTU UMWEGEREYE CYANE
UYU MUNSI RERO NI UMUNSI TWAHARIYE UBUHANUZI BWA NSABAGASANI DOMINIC
Ubu buhanuzi ku ikubitiro tubukesha ikinyamakuru inyenyeri. Murwego rero rwo kugirango abantu bamenye ibirimo bivugwa ku iherezo ry'ingoma ya kagame uyu munsi twiyemeje kubasengurira ubwo buhanuzi bwamenyekanye guhera mu 1993. Ubu buhanuzi rero bukaba bukubiye mu magambo nyirubwite yitangarije ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru INYENYERI.
Uyu NSABAGASANI Dominic tumuheruka yarahunze ubwicanyi bwa RPF, ahungira i Bugande ariko ntawamenya niba zitaba zaramushimuse nkabandi banyarwanda benshi zagiye zishimutirayo. Twizereko Uwiteka akimurambitseho amaboko akazereba nawe ak' ihirima rya Paul Kagame n'abicanyi be bagiye kumaraho abanyarwanda bica nkibitungwa babe Abahutu, babe abatutsi, abatwa bo ntibakivugwa umenya yarabarimbuyeho burundu.
Nsabagasani uyu rero ni muntu ki?
Nsabagasani Dominic yahoze ari umusirikare muba FAR kubwa Habyarimana ndetse aza no kuba umusirikare kubwa FPR, akaba yarafite ipeti rya SERGEANT. NSABAGASANI yivugiye kandi ko yinjiye igisirikare ari umukristu gatolika nyuma ngo aza guhindura idini aba umurokore.
Nsabagasani Dominic kandi ni umunyarwanda kavukire, wo mu bwoko bw’abatutsi, akaba yaravutse muw'1971, avukira ahitwa Musambira mu cyahoze ari prefecture ya Gitarama. NSABAGASANI yavuze ko akimara kuvuka Mama we yahise yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri gusa avutse, maze nyuma y'ukwezi kumwe gusa na Papa we aba arapfuye, kuva ubwo ngo yarerewe kwa sekuru nawe ngo waje kwicwa mugihe cya jenoside mu 1994.
Amaze kugimbuka ngo nibwo yinjiye igisirikare cya FAR kugihe cya Habyarimana Juvenal Perezida w'u Rwanda, maze mu mwaka w'1992, arangije inyigisho za gisirikare zahabwaga abitoza igisirikare ngo yinjizwa muri Batayo ya 71 yakoreraga mu Bugesera, bidatinze yerekeza i Gako, nyuma ajyanwa i Byumba, ahava azamuwe muntera bamwinjiza muri Batayo yaba Paracomando yabaga i Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier soldat.
Mu bimenyetso yahaye Paul Kagame ngo hasigaye kimwe (1) gusa.
Sergeant Nsabagasani Dominic, yavuze ko Imana yamweretse ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo cya nyuma. Kandi akavuga ko ibyo yeretswe byose yabibwiye na Paul Kagame ariko ngo ntiyabiha agaciro, kimwe ni uko ngo yanabwiye Perezida Juvénal Habyarimana ko agiye kuzicwa nawe ngo ntiyabyumva.
NSABAGASANI rero niwe ubwe witangarije ubu hanuzi ngo Imana yamweretse akabikora kumugaragaro kandi akiba mu Rwanda. Yavuze ko Imana yamuhishuriye amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse n'ubwo buhanuzi uko bwakabaye ntakintu nakimwe asize kuko ngo ari amagambo y’Imana, kandi ngo ikamutegeka kubitangaza mu banyarwanda bose. Bivuga ko nanjye aka kanya nanjye ubwo ndi gusohoza akazi k'Uwiteka, burya Uwiteka ni uku akora ntakundi.
Abajijwe niba gutangaza ubu buhanuzi mumazina ye bitamukururira ibibazo by’umutekano mucye, yasubije ko we ntakibazo afite kuko azi neza ibyo Imana yamubwiye kandi ko ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta kubitangaza.
Reka duhere kubyo yahanuriye President Habyarimana.
Avuga ko muw'1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa, hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye irangiye kandi bazica abantu beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko yacyekaga ko ari buhite yicwa nawe, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika ubwoba arabivuga, ubwo yahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo yaba Para commando. Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro NTABAKUZE Aloys wari umukuru w’iyo Batayo ya para commondo yabagamo, ndetse ngo amusaba ko abibwira na President Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yabimutegetse.
Ibyo yavugaga byose abo basirikare ngo ntibabyumvaga, ahubwo ngo batangira kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga, ariko ngo Imana imubwira ko atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakuze yaje kubibwira Habyarimana, nuko Nsabagasani bategeka ko kuva ubwo agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasohoke.
N'indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari akiri mu kigo i Kanombe, nabwo bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo baba tutsi, yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarimana ( Camp GP) ku Kimihurura, ngo ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeza kumuha isezerano ry’uko atazicwa.
Ngo ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare bahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu ngo bita Murugando, bakigerayo abasirakare barimo bashaka ahantu ho kumwicira, bahagaze gato, Inuma iraza ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze kugenda ngo bagira ubwoba bariruka. Ubwo bahise babibwira abari babohereje kumwica bahita bamusubiza mu kigo batangira kumugirira ikizere cy’uko yatumwe n’Imana koko. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo kigo cya Camp GP, Umutwe warindaga President Habyarimana. (Aba basirikare iyo baba nk'inkoramaraso zo kwa Kagame zibwiwe ko hari umuhutu wahanuye ihirima rya Rwabujindiri ngo urebe ko zitamujugunya muri Rweru, agize amahirwe zitabanje no kumushahura. (Cyakoze Ingoma zirasumbana koko.)
Nyuma ngo ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa kabili, ariko ngo umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye ko bapanze kongera kumwica, ndetse ngo amufasha gutoroka, ubwo yahise atoroka ikigo, anyuze Kivugiza i Nyamirambo, yinjira ahari abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose, arabakangura afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko amubwira ko atari umwanzi ntiyaba akimurashe. Yajyanywe kwa Lt Col Nzaramba ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF,niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari abo muri Batayo ya 21 yari iri aho.
Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka, amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira.
NSABAGASANI YAJE GUHABWA ubuhanuzi kuri Kagame muw' 1996 kandi IMANA nabwo ngo imutegeka nawe kubimubwira.
NSABAGASANI avuga ko yaje kuryama yerekwa ukuntu Kagame azicwa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa rye , yabonye Paul Kagame araswa n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi cyane, cyakoze ngo ntiyashoboye kumenya izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso bigaragaza ko kwicwa kwa Kagame kwegereje; NSABAGASANI avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari ku Gisenyi muri Batayo ya 31.
DORE Bimwe muri ibyo bimenyetso yahawe bizagaragaza ko kwicwa kwa Kagame kwegereje:
Kujya Kongo kw’abasirikare no kuvayo kw’impunzi nyishi zari zarahunze u Rwanda ;
Intambara y’abacengenzi no kurangira kwayo ;
Ko Kagame azaba perezida , no kwamamara kwe hirya nohino ku isi ;
ifungurwa ry’abanyururu ;
agahe k’amahoro ;
gahunda zihindagurika buri munsi za leta ;
kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa n’abanyarwanda n’amahanga.
Nyuma ngo ingabo zizasubira Kongo, nizimara kugera muri Kongo Kagame azicwa,hakurikireho gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa ; habe kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu; hazabaho Kugotwa kw’ impande zose z’u Rwanda nabasirikare beshi, habeho kumeneka kw’ amaraso meshi cyane y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muw'1994, hazakurikiraho kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; habeho gutahuka kw’abantu beshi bari hanze ; kandi ngo ibyo byose bizaba Sgt Nsabagasani nyiri ubu buhanuzi atakiba mu Rwanda kandi koko nababwiye ko ubu tuvugana yari yarahungiye muri UGANDA nubwo tutazi amaherezo ye ariko twizereko akiri muzima nicyo tumwifuriza. Naho kubirebana na Kigeli Ndahindurwa niba ataragerageje kwisobanurira akurikije amarangamutimaye, cyangwa ngo kugaruka yenda bibe muri yamvugo ya Nyirabiyo yo kugaruka ashaje bisobanuye yapfuye, ubwo ubuhanuzi twabutesha agaciro kuko ntibwaba bukiri ubwo kwizerwa, namwe ni ahanyu ho guhitamo uruhande muhagazeho mukurikije iyo mvugo yakoreshe.
Ubuhanuzi buhabwa Kagame.
NSABAGASANI yivugira ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yanabivugiye imbere y’abasirikare bari munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka yamubajije niba igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya igihugu , amubwira ko igihe kitaragera.
Avuga ko Mubaraka yaje kuhava asimburwa n’uwitwa Maj. Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi 1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa yamwandikiye yatwawe n’ ushinzwe urwego rw’iperereza muri iyo Batayo ya 31 yabagamo, 2Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina), arutwara muri G2, urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije iyo baruwa y’ubuhamya yari yandikiwe perezida maze ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na minisitiri w’ingabo icyo gihe.
Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt Franco (nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa babusigiye Visi perezida ( icyo gihe yari Kagame) kuko prezida adahari, kandi ko ubwo butumwa visi prezida yabubimye, akaba asabwa gusigara i Kigali ariko yarabinginze ngo asubire aho yari mu gisirikare kuko yumvaga aribyo byamufasha.
Atangira guhigwa bashaka ko apfa.
Kubera ko ubwo butumwa butigeze bushimisha abo yabuhaye, ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa kumwohereza kurugamba ahantu habi kugirango apfireyo, Sgt Nsabagasani avuga ko yaje koherezwa kurwana Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa ahantu habi ariko ko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari ayobowe n’umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana nabo bari bari. Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi ry’Imana ko iri bumurinde. Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo abageze hafi yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare bose barirutse ngo barahunga bata imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize abwiye abasirikare ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari yamweretse.
2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba, amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare bagomba gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.
Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu Rwanda.
Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka ibyangobwa akava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo yaje yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko Imana igiye gusohoza ibyo yavuze. Yatangiye gusezera kubantu bose ahereye ku baturanyi be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n’iry’i Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiru aho bakunze kwita Meridien, abibwira abakirisito bose ko agiye kugenda kuko ngo ariko Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza amasezerano yavuze ku Rwanda.
Ubuyobozi bwa leta bwumvise ko asezeye bumutumaho uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu bwicanyi kandi kizapfamo abantu beshi.
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo azagaruka kandi azaza azanye n’Impunzi nyinshi zabaga hanze zose kuko igiye gusohoza imigambi yayo.
NSABAGASANI yavuze ko mu byo yeretswe byose igisigaye ari ugusubira muri Kongo kw’ingabo z’u Rwanda, aribwo Paul Kagame azahita yicwa maze nyuma y'intambara akaba aribwo abanyarwanda benshi bari mumahanga bazatahuka. Murumva rero ko GUSUBIRA KONGO NABYO BYASOHOYE REKA TWIZERE KO UBU BUHANUZI ARI UKURI MAZE DUTEGEREZE TWIZEYE TUREBE UKO IHIRIMA RY'ABA BAVANTARA BIYICAJE KUNTEBE RIZAGENDA.
Mwakoze cyane
Me Venant Nkurunziza
Comentarios